Nyamagabe hibutswe abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hanashyingurwa imibiri 61

Ku wa 21/04 mu Karere ka Nyamagabe habaye Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 maze hasabwa ko abafite amakuru y’aho imibiri yajugunywe muri Jenoside yatangwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ni umuhango wahereye ku rwibutso rwa Murambi aho Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ari hamwe n’abayobozi b’Ingabo na Police, Musenyeri wa Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Gikongoro na Musenyeri wa EAR Kigeme bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abatutsi barenga 50,000 bashyinguye muri urwo rwibutso.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi wakomereje ku Rwibutso rwa Kaduha ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 61 yabonetse.

Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, KAYITESI Alice, Abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe, Abayobozi b’Ingabo, Abagize Inama y’Umutekano Itaguye mu Karere, Abahagarariye AVEGA na IBUKA, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaduha n’abaturage. Ni umuhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID19 kuko abitabiriye babanje gupimwa COVID.

Muri uyu muhango Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, UWAMAHORO Bonaventure yavuze ko Kaduha nk’icyicaro cy’Ubunyambiriri ifite amateka akomeye y’umubano hagati y’abaturage ariko na none ikagira amateka mabi y’urwango rwabibwe mu banyarwanda, urwo rwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yavuze ko ubukana Jenoside yakoranwe muri aka gace bugaragazwa n’umubare w’abatutsi bahiciwe ariko na none bikagaragazwa n’uko nyuma ya Jenoside mu rugendo rwo kwiyubaka no kongera kubanisha abaturage bo muri aka Karere by’umwihariko mu gace k’Ubunyambiriri atari urugendo rwari rworoshye kuko ari urugendo rwasabye ubutwari bukomeye by’umwihariko ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi kuko basabwaga kubana n’ababiciye.

Mayor yavuze ko kuba hashize imyaka 27 Jenoside ibaye hakaba hakiboneka imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro biteye ikimwaro kuko amakuru y’aho abishwe muri Jenoside bagiye batabwa adatangwa neza nk’uko bikwiye mu baturage.

Yagize ati “Turashishikariza abaturage b’Akarere ka Nyamagabe by’umwihariko muri aka gace turimo k’Ubunyambiriri gukomeza gutanga amakuru no kuvugisha ukuri ahari imibiri itarashyingurwa, iyo ni intambwe ikomeye muri uru rugendo rwo kwiyunga no kongera kubanisha abanyarwanda n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe by’umwihariko”.

Guverineri  w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku mpano ikomeye bahaye Igihugu, impano yo kwihangana no kwemera kureba ubuzima mu maso, impano yo kwemera gukora ibidashoboka bagatanga imbabazi bakemera kongera kubana n’ababahekuye.

Yavuze ko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka hari byinshi bigerwaho bikaba bigera ku banyarwanda bose nta vangura na rito bigaragaza imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Republika.

Yagize ati “Banyakaduha namwe nshuti mwadutabaye, baturage b’Akarere ka Nyamagabe, nshuti bavandimwe turabizeza ko igihugu gifite umutekano kandi Jenoside ntizongera kubaho ukundi. Ndabashimira kwihangana kwanyu, gukomera kandi ndabasaba gukomera kurushaho mudadire, ndabasaba kugira ngo dukomeze twibuke kandi twiyubaka”

Muri uyu muhango, Uhagarariye Abarokotse yagarutse ku mateka yaranze Kaduha maze asaba ko hakomeza gutangwa ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakabibazwa. Uyu muhango wasojwe hashyingurwa mu cyubahiro imibiri 61 hanashyirwa indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga 47,000.