Abaturage b’Umurenge wa Musange bakanguriwe gutera inanasi

Ku wa 24/04/2021, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yakanguriye abaturage b’Umurenge wa Musange kwitabira guhinga inanasi abizeza kandi ko isoko ryazo rihari batazabura aho bazigurisha.

Ibi yabibasabye ubwo hari hasojwe umuganda wo guhinga inanasi kuri site ya Masizi aho abaturage bishyize hamwe bagahuza ubutaka bakabuharira kubuteraho inanasi.

Ni igikorwa kiri muri gahunda y’Umuhora wa Kaduha-Gitwe, aho mu guteza imbere Umurenge wa Musange hatoranijwe inanasi n’urutoki nk’ibihingwa bishobora kuhera bigateza imbere ubukungu bw’uyu Murenge.

Mu kiganiro yahaye abaturage bari bitabiriye uyu muganda, Umuyobozi w’Akarere yagarutse kuri gahunda za Leta zitandukanye abasaba kuzumva no kuzitabira ndetse bakarushaho kugira uruhare mu bibakorerwa.

Yagize ati “Ntabwo twahora dutegereje gusa ibituruka ahandi ahubwo natwe tugonba kugira uruhare rwacu nka kumwe bavuga mu Kinyarwanda ngo ‘umwana uzi ubwenge umusiga yinogereza’. Ntabwo rero twavuga ko iterambere rizaturuka ahandi cyangwa se ngo rizaba iryo batuzanira gusa ahubwo tugomba gufatanya, igihe tubonye amahirwe nk’aya y’inanasi, urutoki n’ibindi bikorwa remezo bigenda biza,… ibyo byose tugomba kubiheraho nk’abaturage ayo mahirwe tukayabyaza umusaruro”.

Yavuze ko mu gihe abantu bahuje ibitekerezo bagahuza n’imbaraga isoko riboneka.

“Kuri izi nanasi zo isoko turaryizeye kuko amasezerano yo kuzicuruza yamaze gukorwa ahubwo hasigaye gutegereza umusaruro. Nta muntu rero uzabona inanasi zeze neza zifite ubuziranenge ngo abure isoko azigurishirizaho, nimureke tuvane amaboko mu mifuka dukore amahirwe duhabwa n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu tuyabyaze umusaruro”.

Mu Murenge wa Musange kuri sites zitandukanye hateganijwe guterwa ingemwe z’inanasi 21,000.