Musebeya: Imiryango 18 itishoboye yahawe inka

Ku wa 29/04/2021, imiryango 18 itishoboye yo mu Murenge wa Musebeya yahawe inka kugirango ibashe kubona amata n’ifumbire maze ibashe kwivana mu bukene.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa EAR Kigeme binyuze mu mushinga RW0743 uterwa inkunga na Compassion International ukaba ukorera muri Paruwasi Busanza.

Iyi ni gahunda ije yunganira gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika igamije koroza inka abanyarwanda batishoboye ngo babashe kwikura mu bukene.

Umushumba wa EAR Diyosezi Kigeme, Musenyeri Assiel Musabyimana yasabye abahawe izi nka kuzifata neza kugira ngo zizabagirire akamaro.

Yagize ati “Dukwiriye guhuza ubuhinzi n’ubworozi, tugahinga ahaberanye no guhinga gusa, bikaduhesha kubona ifumbire ihagije kandi ntiduteze isuri ku misozi kubera kuyihinga yose. Ndashaka kuvuga ngo iyi nka ifite umumaro mu buryo butandukanye, hari kubona ifumbire ugashobora guhinga imyaka itandukanye kugira ngo ubone ibyo kugaburira abana no guha abaturanyi”.

Yibukije aba baturage ko bazagenda bakurikiranwa kugira ngo amakuru y’uko izi nka zifashwe amenyekane.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Nyamagabe, Ndayambaje Janvier yabwiye aba baturage ko izi nka zizafasha mu kurwanya imirire mibi cyane cyane ku mata azakamirwa abana abibutsa kuzitura abandi baturage batishoboye.

Yagize ati “Ndabasaba kuzafata neza izi nka muhawe zikazabaha umusaruro zigomba gutanga, ntimuzicishe inzara, mukirinda kuzazigurisha kuko hari aho dutanga inka ugasanga hari utangiye gutekereza kuyigurisha ndetse akayigurisha ku buryo bwa magendu kandi inka barayiguhaye ari iyawe. Iyi nka ni iyawe ugomba kuyifata neza ikaguteza imbere”.

Iryakunze Christine wahawe inka uyu munsi, yashimye Nyakubahwa Perezida wa Republika watangije iyi gahunda ubu abatari bishoboye bakaba barimo biteza imbere.

Yagize ati “Nari mu bukene n’ubwigunge kuko nari umupfakazi kandi mfite ubumuga kuko nacitse akaguru ariko ubu nkaba nishimiye ko nabonye inka. Ndashima Imana ko inyitaho na Leta ikaba yaratwibutse tukaba tugenda dutera imbere. Binyuze muri uyu mushinga nabonye n’ingurube ubu ndabasha gukora ku mafaranga.”

Inka zatanzwe uyu munsi zose uko ari 18 zirahaka. Iyi miryango kandi yahawe amapombo yoza inka, umuti wica uburondwe n'umunyu w'inka.

Binyuze muri uyu mushinga kandi amatsinda atandukanye yo muri Paruwasi Busanza yigishijwe imyuga itandukanye n'ubukorikori aho hari abize kudoda, gukora amavuta yo kwisiga n'isabune, gukora ibikoresho byo mu rugo n'abize gukora ubuhinzi buteye imbere.