Tare-Nyamigina: Hibutswe abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahashyinguye

Ku wa 02 Gicurasi 2021, ku Rwibutso rwa Nyamigina ruherereye mu Murenge wa Tare hunamiwe kandi hashyirwa indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 kuko witabiriwe n’abantu batarenze 20 nk’uko amabwiriza ya CNLG abivuga.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’Akarere Bungirije, Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere, Ingabo na Police, Abahagarariye Ibuka na Avega ndetse n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka cyangwa batuye mu Murenge wa Tare.

Muri uyu muhango hunamiwe ndetse hanashyirwa indabo ku mva iruhukiyemo imibiri 4201.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert yashyimiye abitabiriye uyu muhango kuko bahagarariye abandi batabashije kuza kubera kubahiriza amabwiriza.

Yavuze ko n’ubwo Igihugu kirimo gihangana n’icyorezo bitabuza kwibuka kandi n’ingamba zo kwirinda zigakomeza.

Yagize ati “N’ubwo ubu kwibuka bidakorwa nk’uko byari bisanzwe, uko ibihe byaba bimeze kose ntabwo tuzibagirwa kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yadukomye mu nkokora, yamazeho imiryango, isiga intimba mu mitima y’abantu benshi, isiga impfubyi, isiga abapfakazi bivuze ngo rero ibihe twaba turimo byose tugomba kuyizirikana. N’ubwo turi mu bihe bidasanzwe ntibisobanuye ko tugomba kwifata mapfubyi, tugomba kuzirikana ibyo bihe ariko tukanibuka abacu”.

 Uyu muyobozi yongeyeho ko Jenoside ari icyaha ndengakamere buri wese agomba kugira uruhare mu kukirwanya kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.