ISHUSHO RUSANGE Y’UBUHINZI MU KARERE KA NYAMAGABE
1. IBIKORWA BY’UBUHINZI BIRI MU MIHIGO Y’AKARERE
Mu Karere ka Nyamagabe dufite imihigo 5 ijyanye no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no kongerera abahinzi. Mu mihigo ijyanye no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi harimo umuhigo wo Guhuza ubutaka, umuhigo wo kongera umusaruro kuri hegitari no ku buso buhuje hakoreshwa inyongeramusaruro (imbuto z’indobanure, ishwagara ifumbire mvaruganda (DAP, NPK17.17.17, UREA n’ ifumbire y’imborera), ibi bikajyana no gukangurira abahinzi guhingira igihe, gutera ku mirongo n’ibindi. Hari kandi umuhigo wo gukora amaterasi,umuhigo wo kongera ibikorwa remezo byo mu buhinzi no kongerera ubumenyi abajyanama b’ubuhinzi.
UKO INYONGERAMUSARURO ZIGERA KU BUHINZI
Izo nyongeramusaruro zigera ku bahinzi hakoreshejwe gahunda y’iyamamazabuhinzi ‘‘TWIGIRE MUHINZI Extension Model’’aho abahinzi bibumbiye mu matsinda ya twigire muhinzi y’abahinzi bari hagati ya 15 na 20 bafashwa n’umujyanama w’ubuhinzi kuzuza liste ya Twigire Muhinzi ifatwa nka Nkunganire ikagezwa ku Mudugudu no ku Kagari kugira ngo hasuzumwe niba ikoze neza nyuma ikagezwa ku mucuruzi w’inyongeramusaruro, nawe akishyurwa n’umuturage havuyemo nkunganire akabona kumuha izo nyogeramusaruro(ifumbire n’imbuto).
Ibihingwa byunganirwa ku ifumbire:
Ibihingwa byatoranijwe (ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’ingano) n’imboga
Undi muhigo ujyanye no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ni uguhuza ubutaka ku bihingwa byatoranijwe (ibigori, ibisyimbo, ibirayi n’ingano)
IMBONERAHAMWE IGARAGAZA INTEGO N’IBYO TUMAZE KUGERAHO MU MIHIGO Y’UBUHINZI KUGERA MU MPERA Z’UKWEZI KWA KANE
GUHUZA UBUTAKA
S/N | UMUHIGO | INTEGO (Ha) | IBYAGEZWEHO(Ha) |
IBIGORI | 9858 | 9859.3 | |
IBISHYIMBO | 16528 | 17699.4 | |
IBIRAYI | 16968 | 15503.3 | |
INGANO | 12641 | 11692.6 |
Ibikorwa remezo byo mu buhinzi habonekamo amazu y’ubuhunikiro bugamije gufata neza umusaruro no kuwuhunika. Ku bufatanye n’umushinga wa LWH muri uyu mwaka hubatswe ubuhunikiro buburi kuri ubu hakaba hahunitsemo toni 30 z’ibishyimbo.
3. GUKORA AMATERASI
Mu karere ka Nyamagabe muri uyu mwaka w’imihigo 2016/2017 hakomeje kurwanya isuri hakorwa amaterasi y’indinganire ndetse n’amaterasi yikora buhoro buhoro. Amaterasi y’indinganire yakozwe kuri hegitari 233.8 naho amaterasi yikora akorwa kuri hegitari396.89.
4.IBIHINGWA BYOHEREZWA MU MAHANGA
Mu bihingwa byoherezwa mu mahanga biboneka mu karere ka Nyamagabe, twavugamo cyane cyane ikawa n’icyayi. Kugeza ubu akarere ka Nyamagabe gafite ibiti bya kawa bigera kuri 4,135,731bihinze ku buso bungana na hegitari 1654. Ku bijyanye na kawa kandi gafite inganda zitonora kawa zigera kuri 9 arizo BUFUCOFFEE NYARUSIZA,BUFCOFFEE REMERA, KOAKAKA MUGANZA, MIG NGOMA,MIG KIBUMBWE, MOTHERLAND,GITEGA HILLS COFFEE,NYAMURINDA CWS,KIGEME CWS. Muri uyu mwaka twahize kuzamura umusaruro wa kawa itunganyirizwa mu nganda(toni 495) ndetse n’umusaruro w’icyayi(toni 3484). Kugeza ubu kawa yatunganyirijwe mu nganda igera kuri toni 493 naho umusaruro w’icyayi ni toni 2207z’icyayi cyumye.
ushobora kubona amakuru ajyanye n'ubuhinzi ku mbuga zikurikira: