Mu karere ka Nyamagabe, ubworozi bugize bimwe mu mirimo izana ubukungu mu baturage.
Girinka
"Girinka Munyarwanda" ni gahunda yatangijwe na Nyakubahwa prezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006. Intego nyamukuru z'iyi gahunda zari: kugira ubworozi umusingi wo kurwanya ubukene, guteza imbere ubuhinzi, gufata neza ubutaka no guteza imbere imibanire y'abanyarwanda.
Kugeza ubu mu mwaka wa 2014 mu Karere ka Nyamagabe, inka zirenga
9012 zimaze gutangwa muri iyi gahunda kandi yazamuye imibereho y'abazigabiwe ku buryo bugaragara.
Mu karere ka Nyamagabe hagaragara kandi ubworozi bw'amatungo magufi, amagweja, Ibyuzi by'amafi...
Amasoko y'amatungo
Akarere ka Nyamagabe gafite amasoko y’amatumo ane ariyo Ryarubondo mu murenge wa Tare Ruganda mu murenge wa Gatare , Kaduha na Mbazi ahagurishirizwa amatungo magufi
Amabagiro ya Kijyambere.
Mu rwego rwo kongera isuku no kurinda inyama indwara zanduza abantu, ndetse no guharanira kugira ibikomoka ku matungo bifite ubuziranenge, Akarere ka Nyamagabe kubatse amabagiro ya Kijyambere mu mirenge ya Gasaka na Tare..
Kongerera agaciro umukamo ukomoka ku matungo
Mu gihe umukamo w’amata umaze kugera kuri litiro 274,224 ku kwezi ukmoka ahanini kuri gahunda ya Girinka , hubatswe amakusanyirizo y’amata mu mirenge ya Cyanika na Tare ku bufatanye n’Umushinga wa World Vision .