NYAMAGABE- Hizihijwe Umunsi Mukuru w’Imbonezamikurire y’Abana Bato, hashimwa uruhare rw’Ingo Mbonezamikurire mu mu kugabanya igwingira mu bana

Kuri uyu wa 10 Kamena 2026, mu Murenge wa Musebeya, habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w'Imbonezamikurire y'Abana Bato (ECD Day) ku rwego rw'Akarere ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ingo Mbonezamikurire, Igicumbi cy'Iterambere ry'Umwana Twifuza", ababyeyi bo muri uyu Murenge bashima uruhare rw’Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato mu mikurire n’uburere byiza by’abana babo.

Ababyeyi bo mu Murenge wa Musebeya bafite abana bato bavuga ko Ingo Mbonezamikurire y'Abana Bato zabafashije cyane by'umwihariko mu burere bw'abana babo. SINABUBARIRAGA Judence yagize ati: "Mbere Ingo Mbonezamikurire zitaraza byaratugoraga cyane. Twaburaga aho dusiga abana bacu mu gihe tugiye mu mirimo. Rimwe na rimwe twasibyaga bakuru babo ntibajye kwiga kugira babasigarane. Hari igihe wavaga ku mirimo ugasanga suku bafite. Ariko ubu tubasiga mu Ngo Mbonezamikurire, tugasanga umutekano wabo umeze neza, isuku n'imirire nabyo ari uko. Ikindi kandi abana bacu batinyutse bakiri bato. Ngira ngo mumaze kubyibonera. binyuze mu mukino n'akarasisi badukoreye, bagaragaje ko bashabutse. Ingo Mbonezamikurire zaradufashije cyane. Turashimira Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME bwatekereje iyi gahunda."

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madamu Agnès UWAMARIYA yavuze ko Imbonezamikurire y'Abana Bato by'umwihariko binyuze mu Ngo Mbonezamikure igira uruhare rukomeye mu mikurire y'abana bato mu Karere. Yagize ati: "Ingo Mbonezamikurire y'Abana Bato ziradufasha cyane mu mikurire y'abana bato kuko ubuzima bwabo burakurikiranwa, bagafatirwa ibipimo tukamenya uko bahagaze.

Basuzumwa imirire twasanga, hari umwana ufite ikibazo cy'imirire mibi tukamukurikirana. Byadufashije kandi mu bukangurambaga ku babyeyi. Inyigisho bakura mu Ngo Mbonezamikurire y'Abana Bato zirimo kwita ku isuku, gutegura indyo yuzuye n'izindi bazikoresha no mu ngo zabo.

Ikindi kandi Ingo Mbonezamikurire zagabanyije igwingira mu bana bo mu Karere ku buryo bufatika. Mu myaka isaga 5 ishize twari ku ijanisha rya 51%, ariko ubu tugeze kuri 29% kandi intego dufite n'iy'uko tuzaza munsi ya 10% byaba ngombwa ntitugire umwana n'umwe ungwingiye".

By'umwihariko Visi Meya UWAMARIYA yashimiye abafatanyabukorwa batandukanye barimo CARITAS Rwanda, DUFATANYE ORGANISATION, SOS Children’s Villages Rwanda (Gikongoro) n'abandi ku ruhare bagira mu mikurire y'abana bo mu Karere. 

Ibirori byasojwe no guha abana indyo yuzuye.

Mu Karere hose habarizwa Ingo Mbonezamikurire y'Abana Bato (ECDs) 1,655. Muri zo, izigera ku 1,483 zikorera mu ngo, izigera kuri 56 zigakorera ahahurira abantu benshi nko ku nsengero n'ahandi, 114 zigakorera mu bigo by'amashuri, mu 2 ari iz'ikitegererezo.

Ingo Mbonezamikurire y'Abana Bato zo mu Karere zibarizwamo abana 45,328 n'abarezi 6,047.