Abagororwa 78 b’abagore bahamijwe ibyaha bya Jenoside batangiye amahugurwa ku Ubumwe n’Ubudaheranwa
Kuri uyu wa 31 Kanama 2026, mu Igororero rya Nyamagabe hatangijwe icyiciro cya cyenda cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, agenewe abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitegura gusoza ibihano.
Aya mahugurwa yatangijwe na Kayumba Alice, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), akaba yaritabiriwe n’abagororwa b’abagore 78. Ku ruhande rw’Akarere ka Nyamagabe, yari ahagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Agnès UWAMARIYA.
Mu butumwa yagejeje ku bagororwa, Kayumba Alice yabasabye gukoresha aya mahugurwa nk’amahirwe yo kwiyubaka no gutegura neza ubuzima bazagira nyuma yo kurangiza ibihano, cyane cyane mu bijyanye no kongera kubana neza n’abo bazasanga mu muryango nyarwanda.
Yaragize ati: “Mwirinde kuba intandaro y’icyahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ahubwo mugire uruhare mu kubwubaka no kubusigasira.”
Yabashishikarije kandi gukurikira neza inyigisho bazahabwa, kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare rwabo mu kwimakaza imibanire myiza, birinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ku ruhande rw’Akarere, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Agnès UWAMARIYA, yashimangiye ko gutegura abagororwa bagiye kurangiza ibihano ari ingenzi mu kubafasha gusubira mu muryango bafite imyumvire ibafasha kubana neza n’abandi.
Yaragize ati: “Turabasaba gukoresha neza aya mahugurwa, mukazayavamo mwiteguye gusubira mu miryango yanyu no kubana neza n’abo muzahasanga, mukagira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’Ubumwe n’Ubudaheranwa.”
Aya mahugurwa aje mu rwego rwa gahunda ya MINUBUMWE, ifatanyije n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), yo gutegura abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura kurangiza ibihano. Ni gahunda igamije kubafasha gusobanukirwa uruhare rwabo mu kongera kubana neza n’abandi, kwirinda isubiracyaha, no kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Abagororwa bitabiriye aya mahugurwa basabwa kandi kuzubakira ku kuri, kubaha abandi no kugira uruhare mu gukomeza kubaka icyizere hagati yabo n’abo bazasanga mu muryango, cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyiciro cya cyenda cy’aya mahugurwa kizibanda ku ngingo zitandukanye zijyanye n’amateka y’u Rwanda, Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, ndetse n’inshingano z’abarangije ibihano mu kubaka umuryango nyarwanda utekanye kandi urangwa n’imibanire myiza.