Meya wa Nyamagabe Yitabiriye Ifungurwa ry’Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyepfo
Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, yitabiriye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyepfo ryaberaga mu Karere ka Huye.
Iki gikorwa cyayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Alice KAYITESI, wari umushyitsi mukuru.
Mu ijambo rye rifungura iri murikagurisha, Guverineri KAYITESI yasabye abaturage b’Intara y’Amajyepfo n’abayigenda bose kuryitabira ku bwinshi kugira ngo babashe kureba no guhaha ibicuruzwa na serivisi zitandukanye byamuritswe.
Yashimangiye ko imurikagurisha ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibikorwa by’ubucuruzi, guteza imbere ubuhahirane no guhuza abikorera n’abaguzi.
Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyepfo ryatangiye ku wa 15 Nyakanga 2026 rikaba riteganyijwe gusozwa ku wa 28 Nyakanga 2026, rikomeje kwakira abamurika ibikorwa bitandukanye baturutse mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo no mu bindi bice by’Igihugu.