Mu Muganda Rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2026, abaturage ba Gasaka basabwe kurushaho kwita ku isuku no kwirinda ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge
Ku wa 29 Kanama 2026, abaturage bo mu Murenge wa Gasaka bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe mu Muganda Rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2026, aho bibanze ku isuku n’isukura mu Mujyi wa Nyamagabe, mu rwego rwo kugira umujyi usukuye kandi utekanye.
Umuganda wayobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Madame Clotilde UWAMAHORO, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA, ndetse n’abahagarariye Inzego z’Umutekano.
Abaturage bakoze ibikorwa bitandukanye by’isuku mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Nyamagabe, basukura ahantu hahurira abantu benshi ndetse n’ahandi hakenerwa isuku.
Nyuma y’Umuganda, Visi Meya Thaddée HABIMANA yashimiye abaturage ku bwitange bagaragaje no ku musanzu batanze mu isuku y’Umujyi.
Yaragize ati: “Turashimira abaturage ku bwitange bwanyu. Isuku y’Umujyi wa Nyamagabe ni inshingano twese dusangiye. Umuganda nk’uyu utwibutsa ko iyo dushyize hamwe dushobora kugira Umujyi usukuye, utekanye kandi uteye ishema.”
Visi Meya HABIMANA yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibinyobwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge, kuko bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’abaturage.
Yabasabye gutanga amakuru ku bantu bacuruza cyangwa bakwirakwiza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe gufata ingamba.
Yibukije kandi abaturage akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amakuru ajyanye n’abitabye Imana.
Ati: “Turabasaba gukomeza kurwanya ibinyobwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge, kuko ubuzima bwacu ari bwo bwa mbere. Turabasaba kandi kwandikisha abitabye Imana mukoresheje telefoni zigendanwa, kugira ngo amakuru y’imibereho y’abaturage akomeze kuba yuzuye kandi agezweho.”
Mu bindi byagarutsweho, abaturage basabwe gutanga umusanzu wunganira Leta mu gahunda yo gufasha abana kubona amafunguro ku ishuri.
Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko uruhare rw’abaturage ari ingenzi mu gutuma gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ikomeza neza, ikanafasha abana kwiga neza no kuguma mu ishuri.
Kubera ko mu kwezi kwa Nzeri haba hateganyijwe imvura nyinshi, Visi Meya HABIMANA yasabye abaturage kwirinda ibiza, by’umwihariko bakura ibintu bishobora guteza ibibazo mu gihe cy’imvura, bakabungabunga imiyoboro y’amazi kandi bakirinda gutura cyangwa gukora ibikorwa ahantu hashobora guteza ibyago.
Yabasabye kandi gutangira kwitegura igihembwe cy’ihinga 2027A, by’umwihariko kwitabira gahunda yo kwiyandikisha muri Smart Nkunganire, izabafasha kubona serivisi n’inkunga zijyanye n’ubuhinzi.
Muri iki gikorwa kandi, ISHEMA SACCO Nyamagabe yashyikirije Akarere sheki ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Frw), azifashishwa mu gufasha abaturage batishoboye kwishyura umusanzu w’Ubwisungane mu Kwivuza (MUSA).
Uyu musanzu uje kunganira imbaraga z’Akarere mu gufasha abaturage kubona ubwisungane mu kwivuza, cyane cyane imiryango itishoboye ishobora kugira imbogamizi mu kwishyura umusanzu.
Umuganda usoza Kanama wabaye umwanya wo gukorera hamwe isuku y’Umujyi, gutanga ubutumwa bwo kurengera ubuzima, kwitegura imvura n’igihembwe cy’ihinga, ndetse no kugaragaza uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.